Ikibaho bwenge(Bliboard) kinjiza ikoranabuhanga mu nzego zose z’uburezi mu Rwanda

Ikibaho bwenge ni iki?

Ikibaho bwenge ni ikibaho gikoresha ikoranabuhanga rigezweho rya mudasobwa, rifasha mwarimu gusobanurira abanyeshuri byimbitse hakoreshejwe amashusho, amajwi ndetse na video .

Mwarimu cyangwa se undi wese usobanurira imbaga akoresha ikaramu bwenge hamwe n’ibindi bikoresho nka highlighter (marqueur), eraser (gomme) ndetse n’ibishushanyishyo bitandukanye, akandika, agasiba, agashushanya ibinyampande, akabiha amabara atandukanye agakora inyigishyo ibereye ijisho ituma abamukurikiye bibuka byinshi bishoboka mu byo yavuze.

Ushobora kandi gukora amapage (pages) menshi y’ibisobanuro hanyuma ukaza gusohora inyigisho yawe yose nka PDF document ukayiha imbaga igukurikiye ako kanya. Ibi byakuyeho amasaha meshi ku banyeshuri bamaraga igihe kitabarika bandika notes ari nako bakurikiye mwarimu.

Ikibaho bwenge kije gukemura ibihe bibazo?

1.Umwanda w’ingwa mu mashuri

Ivumbi ritumuka iyo handikishwa ingwa ku kibaho ribangamira benshi rikaba ryanagira ingaruka z’ubuzima kuri bamwe. Ikibaho bwenge(Bliboard) cyakemuye iki ikibazo kuko ikaramu bwenge( bliPen) izana na system yawe ikorana na mudasobwa ku buryo ibyo wandika ku kibaho mu byukuri bidafata ku kibaho ahubwo mudasobwa irabyakira ikongera ikabikwereka ku rukuta cyangwa se ahandi hantu harambuye wahisemo gushyira ikibaho cyawe.

2. Isaranganya rya notes mu mashuri no mu byumba by’inama

Ikibaho gakondo gikoreshwa mu mashuri menshi yo mu Rwanda kugeza ubu nta buryo butanga bworoshye abanyeshuri babonamo notes. Hagomba guteganywa igihe runaka cyo gufata notes. Amashuri amwe n’amwe ndetse ateganya iminsi ya notes. Aho bagenda bagerageza baba bafite syllabus iteguye abanyeshuri bagenda bafotoza.

Ikibaho bwenge gitanga uburyo bwo gusohora isomo ryose uko ryakabaye nka PDF document ushobora guhita woherereza abanyeshuri cyangwa se abandi bagukurikiye ukoresheje nka whatsap cyangwa se na Salama. Ababonye izo note bashobora guhitamo kuzirebera kuri telephone yabo, mudasobwa yabo cyangwa se bakaba bajya guprintinga ku mpapuro bisanzwe igihe babihisemo.

3.Imfashanyigisho zinogeye amaso zifasha kumva no kwibuka ubumenyi.

Birazwi kandi n’ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu yumva ibyo asobanuriwe iyo hifashishyijwe udushushanyo cyangwa se video byegeranye n’igisobanurwa. Iyo bagusobanuriye ibintu bakubwira amagambo cyangwa se mu nyandiko, uba ushobora kwibuka byibuze hagati ya 10% na 20% y’ibyo wabwiwe. Hakoreshwa amashusho yabugenewe, ukaba wakwibuba hafi ya 65%. Ibi biba bigomba kwitonderwa cyane ku bana bato baba bari kubaka umusingi ibindi baziga nyuma mu buzima bwabo bizashingiraho.

Ikibaho bwenge (Bliboard) gikemura icyo kibazo kiguha udukorehso twinshi cyane wakoresha ugategura udushushanyo ndetse na video zitsindagira ubumenyi ushaka gutanga. Ntanubwo abakiriya bacu baziritswe mu gukoresha imfashanyigisho zacu gusa, Bliboard itanga uburyo wanafata imfashanyigisho zinyuranye kuri internet ugahita uzishyira mu isomo ryawe ako kanya.

4. Umusingi ufatika mu kuzana ikoranabuhanga mu burezi n’ifatanyabikorwa mu nzego zose.

Muri iki gihe ikoranabuhanga riri kwinjira mu bice byose by’ubuzima bwa buri munsi, biragoye guhakana ko abana biga mu buryo gakondo bazagira imvune nyinshi mu kwakira ubumenyi bahabwa ndetse n’amashuri atazashaka uko yifashisha ikoranabuhanga mu burezi bizajya biyagora kugirirwa icyizere n’ababyeyi.

Ikoranabuhanga ry’ikibaho bwenge ni umusingi mwiza muri uru rwego kuko inyigisho zose uko zakabaye ziba zibitse mu buryo bugezweho na mudasobwa.

Nashimishijwe cyane n’ukuntu abana batabashije kuza mu ishuri babasha kubona notes mwarimu yanditse ku kibaho uko zakabaye. –Umukiriya wishyimye.

Umwarimu ashobora gukora icyigishyo cy’ibanze akaza kugenda acyubakiraho bigatuma abona igihe kinini cyo gusobanura ubumenyi nyirizina. Byiyongera ku byavuzwe haruguru, amashuri afite programme zo kwigisha online (e-learning) birayorohera cyane guhita berekana ikibaho nyirizina mwarimu ari kwandikaho no guhita atanga notes ako kanya uko zakabaye

Ishuri nigaho rikoresha programme ya e-learning ari nayo nigamo. Kera twakoreshaka PPT na projector bisanzwe ariko bliboard ituma mbona buri kintu cyose mwarimu akoze noneho ukuntu duhita tubona notes yakoresheje bituma twumva tumeze neza nkabicaye mu ishuri koko. — Umunyeshuri waryohewe na bliboard muri e-learning

Nanjye ndashaka gukoresha Ikibaho bwenge

Ikibaho bwenge cyahimbwe kandi gicuruzwa na BLIKOON LTD, company nyarwanda ihanga ikanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu burezi. Ushaka bliboard mu ishuri cyangwa mu byumba by’inama byawe,tuvugishe:

Posted in product and tagged , , , , , , .

Ntanga ubufasha ku bicuruzwa byose bya Blikoon. Yaba ku kibaho bwenge , Salama, cyangwa se serivisi zinyuranye BLIKOON LTD itanga.